| Abalejiyo ibihumbi 25 bahuriye i Kibeho taliki ya 20-10-2019. Mu rwego rw’urugendo nyobokamana bakora buri mwaka ku cyumweru cya 3 cy’Ukwakira, Ingabo za Mariya zigera ku bihumbi 25 zahuriye i Kibeho kwa Nyina wa Jambo mu rugendo nyobokamana. Igitambo cya Misa cyabereye ku mbuga y’Ingoro ya Bikira Mariya saa tanu cyayobowe n’Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Musenyeri Selesitini Hakizimana, akikijwe n’umukuru w’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, padiri François Harelimana, n’umuyobozi wa roho wa Legio Mariae ku rwego rw’igihugu, padri Emmanuel Sebahire, n’abasaserdoti basaga 40 bari baje baherekeje abalejiyo baturutse mu ma Diyoseze yose yo mu Rwanda. Mbere y'icyo gitambo cya Misa habanje gusomwa ubutumwa bwa Papa Fransisko bugenewe umunsi w'Iyogezabutumwa.
| | Abayobozi ba roho 92 bahuriye ku cyicaro cya Senatus ku wa 19/08/2019 Abapadri 92 b’abayobozi ba roho ba Legio Mariae mu ma diyoseze no mu ma paruwase yose yo mu Rwanda bahuriye i Kigali ku cyicaro cya Legio Mariae hafi ya paruwase y’Umuryango Mutagatifu tariki ya 19/08/2019, mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa Senatus Kigali “Bikira Mariya Utabara abakristu”. Iyo nama yayobowe na padri Emmanuel Sebahire, Umuyobozi wa roho wa Legio Mariae ku rwego rw’igihugu, ari kumwe n’umukuru wa Senatus Kigali, Mukakimenyi Veneranda, na bamwe mubamwunganira.

Abari mu nama barebeye hamwe inshingano za omoniye n’icyo Legio Mariae imutezeho, banahanahana amakuru ku miterere ya Legio Diyoseze ku yindi no ku rwego rw’igihugu. Muri rusange inama yasanze umuryango wa Legio Mariae mu Rwanda uhagaze neza, ukora ubutumwa bwawo ku buryo bushimishije, kandi ukomeje kugenda waguka, haba mu bwinshi bw’abawugize no mu kwiyongera kw’inzego zawo. | | Senatus Kigali yahuguye abakuru b'inzego za Legio mu mashuli yisumbuye n'amakuru Kuva taliki ya 18 kugeza ku ya 21/07/2019, abakuru ba Legio Mariae 306 baturutse mu bigo by’amashuri bikorera mu ma Comitia 25 agize Senatus ya Kigali na Curiae 19 z’inyarurembo zayo, bahuriye mu mahugurwa y’iminsi 3 i Kabgayi mu kigo cy’amashuri cyitiriwe Mt. Yozefu. Yari yitabiriwe kandi n’abakuru ba Senatus, Umuyobozi wa Legio mu rwego rw’igihugu, padiri Emmanuel Sebahire, umuyobozi wa roho mu rwego rwa Diyoseze ya Kibungo, padiri Yustas Habyarimana, n’uwa Diyoseze ya Kabgayi, padiri Emmanuel Sindayigaya.
| | Abalejiyo n'abafasha bagize Senatus Kigali mu byiciro binyuranye Imbonerahamwe igaragaza abalejiyo bagize Senatus ya Kigali mu byiciro binyuranye: abato bahetswe, urubyiruko mu mashuli yisumbuye n'amakuru, abakuru mu byiciro binyuranye hashingiwe ku myaka no ku kigereranyo cy'ubukuru, n'abafasha ba Legio Mariae.
| | FRANK DUFF washinze Legio ya Mariya Frank DUFF yavukiye i Dublin muri Irlande ku itariki ya 07/06/1889 mu muryango w’abakristu gatolika wifashije, ababyeyi be John Duff na Susan Freehill bombi bari abakozi ba Leta. Yari imfura mu bana barindwi.
Akirangiza amashuri yisumbuye (yari afite imyaka 18), Frank DUFF yahise atangira akazi ka Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi maze muri 1922 yimurirwa muri Minisiteri y’Imari. Frank DUFF yakoraga akazi ke neza, akaba umukozi ushimwa kandi wubashywe, witonda kandi ukundwa n’abantu. Yazamukaga mu ntera buri munsi, ku buryo bemeza ko yashoboraga no kugirwa Minisitiri.[Komeza...] |
|
|